Nyamasheke : Umurambo w’umusore utazwi watoraguwe mu ishyamba

Posté le 6 mars 2013 par haguruka dans Umutekano

Umurambo w’umusore utaramenyekana inkomoko watoraguwe mu gitondo cyo kuwa kabiri, tariki 5 Werurwe 2013 mu mudugudu wa Kacyiru, Umurenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.

Nk’uko ORINFOR yabitangaje uwo murambo wari umaze iminsi itatu hari abawubonye ariko ngo batinya kubivuga ngo badakekwa kugira uruhare mu rupfu rwe.

Uwo murambo w’umusore ugaragara ko yari mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko wakuwe na Polisi muri ako gashyamba nyuma y’aho Nyiranshozabanzi Pasikaziya wari wawubonye bimwanze mu nda atabaza inzego z’umutekano, local defense.

Nyiranshozabahizi ngo yagiye gutashya inkwi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize, ari kumwe n’abana, be babona uwo murambo barahunga ariko ababuza kugira umuntu n’umwe babibwira.

Polisi n’Umurenge wa Ruharambuga bakanguriye abaturage kudahisha amakuru nk’ayo, bakeka ko bakekwa kugira uruhare.

Umuvugizi wa Polisi N tara y’Uburengerazuba Supt, Urbain Mwiseneza, ashishikariza buri wese kutikandagira mu gutanga amakuru ku gihe ku byo babona byahungabanya umutekano.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga, Nyirazigama M. Rose, we yasabye uwo ariwe wese waba afite icyo azi kuri uwo murambo w’uwo musore kuyatanga hakiboneka ba nyira wo, ugashyingurwa neza kandi bigafasha no kubona amakuru mu iperereza ku rupfu rwe.

Uwo murambo w’uwo musore wajyanywe mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma n’abaganga kugira ngo hamenyekane icyaba cyamwishe

Inkuru dukesha ORINFOR

Répondre

D'autres nouvelles

K I N G ♚ Pronostics |
springsence's blog |
Outletzh |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | Ceinture pas cher
| Camerbusinessnet
| Polyphonic Ringtones